Video Abakobwa Beza

Nkundane na mwalimu wanjye ? Cyangwa mwange ?

by http://urukundo.info
Nitwa Claudine ntuye mu ntara y’Amajyepfo, bavandimwe nshuti na mwe babyeyi ni mungire inama kuko mfite ikibazo kandi nabuze uko nkitwaramo.

Kugeza ubu mfite imyaka 20 y’amavuko ngeze mu mwaka 5 w’amashuli y’isumbuye ikibazo mfite rero umusore utwigisha ambwira ko akunda ariko nabuze uko mbyitwaramo peeeee.

Muby’ukuri yatangiye kunyigisha ngeze mu mwaka wa gatanu , hanyuma nkajya mbona anyitaho cyane amvugisha amagambo aryoshye ukuntu nkabyibazaho simfe kubyiyumvisha kuko numvaga bitabaho ko yankunda ,kuri njye numva ko yaba ari amahano.

Byarakomeje aza kunsaba kuzajya iwabo mushyiriye ibitabo yari yaradutije ari muri Week-end ngezeyo anyakira neza rwose mu buryo bufatika , yanyicaje iwabo muri Salon arangije afata umwanya arambwira ati”Ahhhh Claudine biragoye ibyo ngiye kukubwira , ariko bibaye ngombwa ko mbivuga kuko bindimo, kugeza ubu mfite imyaka 27 y’amavuko , nta mukobwa mvuga ko twazarushingana mfite,ndakwigisha kandi ndagukunda kubikubwira byarangoye none byabaye ngombwa ko mbikubwira ubu”.

Nyuma yo kumbwira ayo magambo naguye mu kantu birantungura cyane mbura icyo musubiza, kuko numvaga kubwira mwalimu ko mukunda ari intambara muzindi, naratashye nta kibazo ngize , ntiyigeze ansaba rwose kuryamana nk’uko abandi basore bibabamo , yaje kumperekeza anganiriza neza gusa nkajya mbura ibisubizo kuko ari mwalimu wanjye.

Nyuma y’ibyo byose yakomeje kunyereka mu ibanga ko ankunda , nirinze ko hagira undi mwana wabimenya cyangwa umuyobozi w’ishuli, kugeza ubu mfite ikibazo mukunde se cyangwa mwange mbyitwaremo nte ko nyereka ko agamije ko twarushingana vuba ndangije amashuli.

Nkundane na mwalimu wanjye ? Cyangwa mwange ?

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment