Video Abakobwa Beza

Uburyo 4 wakoresha ugakurura umukobwa nta mafaranga ufite

by http://urukundo.info
Ibi ni bimwe abakunzi b’umuryango.rw bakomeje kudusaba ko twababwira,niba hari ukuntu umuhungu ashobora gukururamo umukobwa yewe no mu gihe mu mufuka we nta kintu kirimo ndetse nta n’amafaranga ahagije ufite muri wabikije muri Banki.

Abahungu benshi bazi ko bagira igikundiro imbere y’abakobwa iyo bafite amafaranga,imodoka nziza kandi ihenze,imyenda myiza y’igiciro,cyokoza ibi byo nanjye ndabyemera ko iyo umuhungu afite amafaranga abakobwa Bizana,ariko nkubwize ukuri ko nukurikiza ubu buryo ngiye ku kubwira bizatuma ugira igikundiro mu bakobwa kandi nta mafaranga ufite.

1.Uwo uriwe wa nyawe

Ubu ni bumwe mu buryo bwagufasha kugira igikundiro mu bakobwa,niba utari unabizi abakobwa ntibakunda umuhungu wishyira hejuru akigira uwo Atari we,bityo gerageza ureke kwishushanya ngo ubereke indi sura itari iyawe,niba uri wa muntu usanzwe wibereye aho ,wikeiyoberanya.

2.Icyizere

Icyizere nacyo ni ikindi kintu ;ikosa abasore abadafite ifaranga rihagije muri Banki bakunda gukora ni ukwitakariza icyizere,Icyizere buriya nicyo gituma umusore ahora acanye mu maso he ndetse akaguma yemye ;iteka horana icyizere ndetse uniyizere wowe ubwawe kuko nutiyizera wowe ubwawe ntawe uzakwizera wundi.

3.Gira impano yawe

Buriya ni byiza ko umusore wese agira impano ye azwiho ;niba uri wa muntu ushobora gusetsa umukobwa,iyi ni impano ufite ishobora gutuma uwo mukobwa agukunda ;niba ukunda kwambara ukaberwa iyi nayo niyindi mpano yatuma ugira igikundiro,….!kugira impano ntabwo bivuga ko ushobora gutera igiparu,ahubwo bisonura ko ushobora kuba umusore w’igikundiro ukoresheje icyo ufite.

4.Isuku

Abakobwa buriya bakururwa n’abasore bari ku micyo ;niba udafite amafanga basi gerageza uko ushoboye uhorane isuku ku mubiri wawe ndetse no ku myenda,niba uri umunyesuku ndetse ukaba uri n’umunyabwenge ufite kumenya ibi,aho ariho hose,uko ariko kose abakobwa bazagukunda.Imicyo ni kimwe mu bintu abakobwa bagenderaho bakunda umusore.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment