Video Abakobwa Beza

Uburyo 6 umukobwa yamenyamo niba umukunzi we ari inshuti magara

by http://urukundo.info
Abakobwa benshi baba bifuza ko umukunzi wabo yababera n’inshuti magara,kuko bamwe ibi bijya bibatera urujijo rwo kumenya niba koko abasore bakundana ari n’inshuti yabo magara.

Bityo hano abakobwa nabazaniye bumwe mu buryo 6 bushobora gutuma umenya niba umusore mukundana ari n’inshuti yawe magara.

1.Inama ze zisobanura byinshi kuri wowe ndetse nizawe zigasobanura byinshi kueri we

Inshuti magara ikugira inama mu bihe bigukomereye ntishobora kugira icyo yagufasha ariko iyo ugeze muri ibi bihe niyo wirukira ngo ikugire inama.Niba iteka wirukira umukunzi wawe ngo akugire inama mu bihe bigukomereye kubera ko akugira inama nziza ndetse ukazigenderaho,icyo gihe ni inshuti yawe magara,niba uri n’umugore ukaba ufite umugabo ukora ibi ,menya ko umubano wanyu umeze neza cyane ndetse.

2.Iteka umenya icyo ashaka ndetse nawe amenya icyo ushakaka

Uzi uburyo akundamo umuceri,uzi uburyo akunda kuba ameze nimugoroba kandi nta nubwo ukenera kumuhamagara aho ari ku kazi mbere yuko utanga amategeko y’urugo kuko uba uzi icyo ashaka nuko agishakamo.niba ukora ibi byose,menya ko umugabo wawe mwamaze no kuba inshuti magara.

3.Weekend kuyimarana hamwe nawe ni byiza

Mbere yuko uhura nawe,wisangaga uri nko kureba umupira wenyine kuri televiziyo,ariko menya ko ibyo byose byahindutse,ndtese iyo weekend yageraga wabaga uzi ko aricyo gihe cyo gusabana n’inshuti ariko ubu uba wishimira kuba muri weekend warebana umupira n’umukunzi wawe,niba ukora ibi menya ko nabwo umukunzi wawe ari inshuti yawe magara.

4.Buri icyo avuze cyose kigutera guseka

Buri gihe wisanga mu bitwenge mu gihe wagiranye ibiganiro wowe nawe,umukunzi wawe ashobora kuba ateye irungu kuri buri umwe bahura ariko na none niwe mu nyarwenya ku isi hose kuri wowe,niba ibi aribyo,umukunzi wawe n’inshuti yawe magara.

5.Uzi buri kimwe kimwerekeyeho ndetse n’inshuti ze

Niba uzi amabanga yose y’inshuti ze “kuko adashobora kwihanaganira kutayakubwira,ndetse ahora aguha bimwe mu biganiro by’ingenzi aba yaganiriye n’inshuti ze”menya ko umukunzi wawe ari inshuti magara yawe.

6.Umenya icyo atekereza iyo umwitegereje

Niba uzi igihe yishimye cyangwa yababaye niyo utaba wamwegereye ndetse nta n’ijambo wamuvugishije,icyo gihe menya ko umukunzi wawe ari inshuti yawe magara,niba uziko koko umukunzi wawe akora nkibi ndagusabye geraegza urebe uburyo wamushimiramo kuko Atari umukunzi wawe gusa ahubwo ni n’inshuti yawe magara.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment