Video Abakobwa Beza

Uburyo abakundana bashobora kubungabunga urukundo rwabo

by http://urukundo.info
Gutandukana kw’abakundana bikaba ngombwa ko bamara igihe batabonana bitewe n’amasomo, akazi n’ibindi.

Uburyo abakundana bashobora kubungabunga urukundo

Hari ababasha gukomeza imibanire yabo, bagategereza ko abakunzi babo bongera kuba mu gihugu kimwe, ariko hari n’abo bitorohera.

Ibi bikurikira byafasha abakundana kubungabunga urukundo rwabo mu gihe batari mu gihugu kimwe cyangwa intara imwe.

Kwizerana

Iyo umukunzi w’umuntu batari kumwe mu gihe cy’amezi umwaka cyangwa urenga, ni byiza kumwizera. Ntahore atekereza ko aho ahari yiboneye undi akamumusimbuza. Ibyo bituma na we adafata icyemezo cyo gushaka undi, bityo bakazongera guhura, urukundo rwabo rugakomeza.

Kwihangana

Hari ubwo abakundana baba baramenyereye kuba hamwe buri munsi cyangwa se mu gihe runaka. Iyo icyo gihe kirenze, hari abatabasha kubyihanganira bakumva bararambiwe gutegereza. Kubera ya nyona yo kumva ko uwo akundana bagomba guhorana, bishobora gutuma umwe cyangwa bombi bashaka abandi bakunzi. Ni byiza kwihangana kugira ngo abakundana bitware neza mu gihe batari ahantu hamwe.

Kwifashisha itumanaho

Abantu bakundana barahamagarana kuri telefone, kwandikarana ubutumwa cyangwa bagakoresha imbuga nkoranyamabaga mu gihe batari mu gihugu kimwe ni byiza iryo tumanaho ryiyongereye, kugira ngo ntihagire uwumva ko mugenzi we yamwibagiwe.

Kohererezanya impano zidasanzwe Impano abakundana bahanaga, ziba zikenewe no mu gihe batakiba hamwe, ariko iyo bohererezanya ibishya, cyangwa ibyo batari basanzwe baziranyeho (si ngombwa ko biba bihenze) bituma bumva ko umwe agiha agaciro mugenzi we.

Ubudahemuka

Hari ababa basanzwe bifitemo umuco wo gucana inyuma. Mu gihe batari kumwe ni ngombwa kubyirinda, kuko bishobora kubaviramo kwishora mu rundi rukundo, bikabatandukanya.

Hari ibindi byakwiyongera kuri izi nama, ariko iz’ingenzi ni izo kandi zikaba zifasha abakundana kuba barambana bakageza igihe cyo kurushinga, cyangwa abashakanye bagasazana bakazatandukanywa n’urupfu.
Urubuga socialmeems.com ni rwo ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha izi nama.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment