Shakisha

Video Abakobwa Beza

Ubwongereza: Ku myaka 89 bambikanye iy’ubudatana

by http://urukundo.info
Ubwongereza: Ku myaka 89 bambikanye iy’ubudatana

Bambikanye impeta ku myaka 89 (Ifoto/Interineti)

Ntabwo bisanzwe kugira umukunzi ku myaka 89 mutegereje kubana, nyamara kuri Fred Collingwood na Mary Talbot ho byarashobotse.

Aba bakunzi bo mu gihugu cy’Ubwongereza, ngo bambikanye impeta mu cyumweru gishize, hakaba ari nyuma y’amezi abiri bemeranyijwe kubana.

Nk’uko bitangazwa na Metro.co.uk. ngo bemeranije kubana nyuma yo guhurira mu birori abakuze bahuriramo mu kwezi kwa gatanu, bibaviramo kugira ubucuti busanzwe nyuma baba abakunzi.

Aba bakunzi ngo bari bamaze igihe bateteshanya mu rukundo rwabo.

Collingwood yagize ati "N’ubwo ibyo dukoze bitajyanye n’imyaka yacu, Mary amererwa nabi iyo ikiganza cyanjye kitamuri hafi.”

Uyu mugeni nawe ngo ntiyari kubura icyo abwira umukunzi we aho yagize ati "Ubu ntacyo nakora tutari kumwe. Mu gihe twakundanye narishimye kurenza uko nari mu myaka yashize, ni umugabo mwiza aranshimisha.”

Aba bakunzi bombi bafite ikibazo cyo kutabona, aho uyu musaza ngo yahuye n’iki kibazo mu mwaka wa 1944 kubera igisasu. Umukunzi we Mary nawe ni uko, ntabwo abona uhereye nyuma y’igihe gito apfushije umugabo we wa mbere Lewis.

Umukorerabushake ubafasha aho bahurira, yatangarije Metro ko buri gihe byabaga bishimishije kubona aba bakunzi, kuko ngo batasiganaga. Ngo babaga bafatanye agatoki ku kandi kandi baseka.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment