Shakisha

Video Abakobwa Beza

Umugore w’imyaka 60 ukiri isugi ari gushaka umukunzi atitaye aho yaba ari hose

by http://urukundo.info
Umugore w’imyaka 60 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Romania witwa Elena Mitea ntiyigeze akora imibonano mpuzabitsina kuva yavuka,abicishije kuri Televiziyo y’igihugu cya Romania mu kiganiro cyitwa “VIP Agent”ko ari gushaka umukunzi.

Elena yagize ati “kuva navuka ntabwo nigeze nkora imibonano mpuzabitsina kuko ntabishakanga,bitewe nuburyo nabonaga abagore benshi bashyingiranywe babagaho mu gahinda ubwo mfata icyemezo cyo kudashaka kuko ntashakaga kumera nkabo”.

None Elena akaba ashaka guhinduka kandi ngo akaba yiteguye kujya aho ariho hose hazaba hari umugabo umushaka.

Mu magambo ye yavuze ati “Ndashaka umugabo utari munini kandi ntabwo nifuza ko azarangwa n’ishyari nkuko nabonye ishyari mu muryango wa murumuna wanjye,umugabo ugira ibyiringiro mu Mana,uzanyitaho,utazambeshya’.

Akomeza agira ati “ese ibi byaba bihagije mu byo mwambajije ?”,Ubwo umunyamakuru wiyi Televiziyo yahise avuga ngo birahagije.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment