Shakisha

Video Abakobwa Beza

Umusore dukundana ntashaka ko ngira umuntu n’umwe mvugisha kuri telefone

by http://urukundo.info

Murahooo nifuje kubagisha inama arko ntimugaragaze amazina yange!!! Njya nsoma inama mugira inshuti za seruka nkabona zirafasha ni mururwo rwego nifuje kubagisha iyi nama.

Mfite umuhungu w’inshuti yange ndamukunda! Mugihe cyashize nawe nabonga ankunda gusa ubu simbizi niba akinkunda kuko tujya tugirana ikibazo ngo nkoresha telephone cyane!
Ashobora kumpamagara akumva nyivugiraho ngahita ndeka uwo tuvugana nkamuvugisha gusa  twabiganiriyeho mubwira ko nkoresha tel cyanee bitewe nubuzima mbayemo cg societte nabayemo none muminsi ishize yarampamagaye asanga nyivugiraho mpita muhamagara aranyihorera muha sms nkebyiri ntiyansubiza ndongera ndamuhamagara ntiyayifata!

Ndibaza nti” ashobora kuba afite ikibazo” muha sms ndamubaza ngo nambwire niba aramahoro yansubije ngo singuhamagara ngasanga uri busy ndi amahoro kandi nawe nziko umeze neza mubyukuri biranyobera niba nzareka gukoresha tel kugirango atampamagara agasanga nyivugiraho.
Hari nabandi basore bashaka ko tuba inshuti ariko nkanga kuko mba numva uwo ahari nkibaza nti “nakomeza kwanga abo kandi uwo nita inshuti yarahindutse mumbwire namwe nkore iki gusa mba numva mukunze.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment