Shakisha

Video Abakobwa Beza

Zimwe mu mpamvu abasore bitwaza mu gutandukana n’abakobwa bakundanaga

by http://urukundo.info
Impamvu abasore bitwaza bashaka gutandukana n’abakobwa bakundanaga

Abasore bagira urwitwazo iyo bashaka gutandukana n’abakobwa (Ifoto/Interineti)

Iyo umusore ashaka umukobwa ashobora gukora ibishoboka byose agatanga ibye byose kugira ngo amubone, ndetse akanamusezeranya ko azamukunda ubuzima bwe bwose.

Nyuma y’igihe gito bitewe n’uko yamubonye, umusore ashobora kubona ntacyo bikimaze gukomeza gukundana nawe.

N’ubwo bisanzwe ko abantu batandukana ariko ngo ikibabaza abakobwa cyane ni impamvu abasore batanga ituma bashaka gutandukana.

Nk’uko bitangazwa na Elcrema.com, dore impamvu eshanu abahungu bakunze gutanga

1.    Umubano urimo gukomera

Akenshi umusore iyo aryamanye n’umukobwa, abenshi batangira gutekereza uko bareba no ku bandi bakobwa uko byifashe. Kugira ngo atabwira umukobwa ko amuretse kuko yamubonye mu buriri igihe kitageze, agatangira kuvuga ko umubano wabo urimo kugera ku rwego rwo hejuru, none se yamukunda ubuziraherezo ate umubano udateye intambwe?

2.    Kuvuga ko ashaka ikiruhuko mu rukundo

Abasore benshi ngo iyo barambiwe abakobwa bakundanaga bavuga ko bashaka kuba kure yabo mu buryo bwose ntiberure icyo bashaka kuvuga, ngo ugasanga byarahagaze. Abasore rero ngo byaba byiza bagiye bavugisha ukuri kuko kubwira umukobwa ko ukeneye ikiruhuko ahita yumva icyo ushaka kuvuga.

3.    Kwitwaza ko adakunda inshuti zawe

Yakunda inshuti zawe cyangwa atazikunda ngo ntago ari impamvu yatuma utandukana n’umukobwa wakunze kandi witagaho, ahubwo ngo ibi biba bivuga ko wifitiye undi ushaka gusanga.

4.    Kuzana impaka zidafite aho zishingiye

Iyo abasore bashaka gutandukana n’abakobwa bakundaga ngo hari abafata ibintu byose bakabigira intambara, niba umukobwa yambaye umwenda adakunda ibyo bakabipfa mbese bagatangira kujya bapfa ubusa mu mibanire yabo

5. Kuba ananutse

Iyi nayo ngo ni impamvu abasore bitwaza nyamara baba barakundanye abibona ko ananutse ibi rero ngo bikaba bitatuma ureka uwo wakundaga.

Abasore rero bajye bavugisha ukuri kuko akenshi umukobwa uzi ubwenge ahita amenya icyo ushaka kuvuga, ariko kandi n’abakobwa niwumva umusore atangiye kukubwira izi mpamvu uzamenye icyo ashaka.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment