Shakisha

Video Abakobwa Beza

Amwe mu mabanga 3 akomeye abakobwa bakunda gutsimbararaho

by http://urukundo.info

Hari abajya bavuga ko igitsina gabo aricyo gikunda guhisha amabanga cyane, nyamara ntabwo ari byo ni ukwibeshya, kuko igitsina gore akenshi hari amwe mu mabanga gikunze gutsimbararaho kuko iyo urebye aho kukubwiza ukuri , umugore cyangwa umukobwa akubeshya byo kukwikiza gusa, bityo ni ku bw’iyo mpamvu nabahitiyemo gusangira n’abakunzi b’umuryango.rw amwe mu mabanga 4 y’ingenzi abakobwa bakunze gutsimbararaho.
1.Imyaka yabo
Ibi abahanga bavuga ko ngo impavu ahanini abakobwa batsimbarara ku myaka yabo ngo ari uko iyo bayivuze rimwe na rimwe batakaza inshuti,yewe ngo bikaba byabaviramo no kuba Babura abagabo,iyo ukomeje kumuhatiriza byo ku kwikiza akubweshya imyaka ye,kandi koko mu bisanzwe imyaka y’umugore yihuta kurusha iy’umugabo,ahanini abakobwa bakunze kubeshya imyaka ni babandi bagejeje mu myaka ya za 30 y’amavuko.
2.Ni abasore bangahe yakundanye nabo mbere yawe
Buriya iki cyo abakobwa bagihuriyeho n’abasore,nta musore ubwiza ukuri umukobwa bakundana umubare w’abakobwa bakundanye mbere ye,kandi ni nuko n’abakobwa nabo nta numwe ushobora ku kubwiza ukuri umubare w’abasore bakundanye mbere yawe,ariko ngo ahanini umukobwa ngo akora ibi kubera ko agukunda adashaka kuguhomba.
3.Uburyo yiyumvamo mu rukundo
Mu gihe umukobwa ari mu rukundo akora buri kimwe ngo arinde umusore bakundana,ku buryo icyo amusabye cyose akimuha agifite,ubundi ubushakashatsi bwerekana ko hafi igitsina gore cyose ko kigerageza kwihagararaho ku byiyumviro byabo ku buryo umusore bakundana adashobora kumenya ibyiyumviro bye afite muri ako kanya bari kumwe,kuko ngo niyo umusabye ko mwaryamana we atabyemera ku munwa ahubwo abihakana nyamara ku mutima we Atari uko bimeze,ahubwo we muri we atifuza kukubabaza.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment