Shakisha

Video Abakobwa Beza

‘Divorces’, Ivangamutungo. Ibibazo byugarije umuryango nyarwanda

by http://urukundo.info
Muraho neza, nifuje kubasangiza ibitekerezo byanjye mu nyandiko kubyo maze iminsi nitegereza. Ndi umunyamategeko utarabirambamo cyane, ndumva atari ngombwa cyane gutangaza umwirondoro wanjye ahubwo icy’ingenzi ni ukubasangiza ibyo maze iminsi nitegereza.

Mu by’ukuri umuryango nyarwanda ufite ibibazo byinshi bikomeye by’imibanire muri iki gihe ndetse bizarushaho kuba bibi cyane mu gihe kizaza nkurikije ibyo maze iminsi ndeba.

Njyewe ubwanjye umaze imyaka 8 mu butabera nk’umwunganizi mu by’amategeko maze kwegerwa n’abashaka kuburanira gatanya 15, 8 bamaze kuyobona abandi biri mu nkiko. Aba batanye ni imiryango yari ifite abana nibura umwe.

Mu nkiko zo mu Rwanda ahatandukanye ibi birego biriyongera ku buryo buteye amakenga, ku ruhande rwanjye ‘cases’ nzi zisaba gutanya imiryango nshobora kwibuka imwe ku yindi zirarenga 40 ahatandukanye, abenshi ni imiryango yubatse imaranye igihe.

Igikomeye kirimo kandi mbona gihangayikishije ni abana barererwa mu ngo zatanya, barerwa n’ababyeyi batanye. Aba ban anta burere bafite mu by’ukuri kuko bakurira ku gahinda k’umubyeyi umwe mu batandukanye kuko mu batandukana abenshi bagumana ibikomere ku mitima badashobora kubana nabyo bucece nta ngaruka zigeze ku mwana.

Ibi ni ibintu bishya ku muryango nyarwanda, ubwumvikane buke mungo ni ibintu bisanzwe mu miryango yacu, ariko gutandukana kw’abashakanye ni ibintu bitamenyerewe mu Rwanda, niyo mpamvu ingaruka zizaba nyinshi cyane ku muryango mu gihe bikomeje kuri uyu muvuduko.

Ingo nyinshi zishingwa muri iki gihe zisezerana IVANGAMUTUNGO risesuye, nyamara muri iyi minsi ibibazo byinshi biri kugaragara mu ngo bishingiye ku bintu bibiri, umutungo n’imyitwarire y’abashakanye (ubusambanyi ku isonga) nk’uko tubibona mu nkiko.

Ndibanda ku kijyanye n’imitungo, abari gushakana hejuru ya 90% mu Rwanda muri iki gihe bari gusezerana ivangamutungo risesuye kandi nyamara umwe mu biyemeje gushakana ugasanga hari umutungo runaka afite, ku ndiba y’umutima yumva ko  ari uwe bwite ariko agasinyira ko awuvanze na kanaka bagiye kurushinga. Uyu nawe ku rundi ruhande uwo mutungo aba yerekana ko atari wo akurikiye, ariko ku ndiba y’umutima aba yatangiye kuwubara mu byo afiteho umugabane.

Iki ni ikibazo gikomeye cyane kuko iyo habayeho ubwumvikane bucye bushingiye ku cy’ar’icyo cyose agatima ka mbere ka buri wese gakubita kuri wa mutungo maze bikenyegeza umuriro mu gushwanisha aba barushinze. Ingaruka zikagera kubo babyaye, nabo bakaba bashobora kuzaziraga abo bazabyara bitewe n’ubukana bw’izi ngaruka kuri bo.

Kuri ibi bibazo by’ingo muri iki gihe ndashaka kugaragaza ko nubwo amategeko yitabazwa mu gukemura ibibazo by’amakimbirane nk’aya ndetse na za gatanya zigatangwa ariko mu by’ukuri n’iyo bibayeho abantu bagatandukana biba bibaye intangiriro y’ikibazo gikomeye cyane n’ingaruka nyinshi cyane ku muryango nyarwanda.

Tekereza ku burere bw’abana b’inzirakarengane mwabyaranye bagiye kurerwa nk’abafite iwabo habiri cyangwa se bagiye kurerwa na ba mukase, bagiye kubaho batazi uburere buzira umutuzo ahubwo bwuzuye inzangano, intonganya n’ibindi bibi byinshi babonera URUGERO RUBI ku babyeyi babo, bazakura bate? Bazatanga uruhe rugero rwiza batabonye? Bazavamo ibiki?……bitekerezeho niba warubatse cyangwa ubifite muri gahunda.

Nk’umunyamategeko rero, ndagira ngo ngire inama abanyarwanda ko amategeko mwitabaza muvuga buri munsi atari umuti mwiza ku muryango nyarwanda w’ejo n’ejo bundi ndetse namwe b’uyu munsi.

Ndagira ngo mbasabe kugaruka ku muco wacu aho urugo rurangwa no kubabarirana, kwihanganirana, gukundana na cyane cyane kugira ibanga. Umugabo nyamugabo umubwirwa n’urugo rwe n’urubyaro rwe uko rumeze, umugore w’umutima umubwirwa no gutuza, kwihangana no kugira ibanga.

Niba bitabaye bitya amajyambere turi kubaka ntacyo amaze kuko ntacyo azamara.

Umuseke.rw

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment