Shakisha

Video Abakobwa Beza

Ibaruwa Umwana w’imyaka 4 yandikiye mugenzi we w’umukobwa bari mu kigero kimwe

by http://urukundo.info

Ntabwo nigeze mbona ibaruwa y’urukundo yuzuye amagambo atomoye nk’aya ari muri iyi baruwa yuyu mwana w’imyaka 4 y’amavuko witwa Bennet yandikiye mugenzi we w’umukobwa nawe bari mu kigero kimwe.

Uyu mwana w’imyaka 4 y’amavuko ngo yagize igitekerezo cyo kwandika iyi baruwa ubwo yabonaga Mama we yandikira inshuti ye akoresheje email.
Nkuko Mama w’uyu mwana yabitangaje mu magambo ye yagize ati”Naramubajije nti iyi baruwa ushaka kuyoherereza nde,nawe aransubiza ati birumvikana ni Baily,ubwo yahise nubundi ansaba ko yanjya abwira amagambo ubundi nkayamwandikira”.
“Nuko araza anyicara iruhande maze atangira kubwira amagambo mwandikira nanjye ntangira kuyandika.

Bennet na Beily bamaze imyaka igera kuri ibiri bigana mu ishuli rimwe,muri iyi baruwa avugamo cyane urukundo amukunda uko rungana,uyu mwana Bennet ngo akaba azizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 5 mu byumweru bicye biri imbere,kandi akaba yifuza ko Baily yazaba ahari kandi yambaye nk’umwamikazi.

Ibaruwa ya Bennet iteye itya :


Ese uzaza mu rugo ?maze dukine,Ntekereza ko uri mwiza nk’Ifarasi cyangwa Ladybug,ntabwo mpamya neza icyo muhuje ubwiza,Ufite kuza mu rugo maze tugasangira Fromage,Ndagukunda ndetse nakutse n’iryinyo mu ijoro ryashize,Nkeka ko nakwishimira kugukorera akantu gatangaje hanyuma nkakureka ukandeba mu marushanwa y’amarobo.

Mama wa Bennet yakomeje agira ati”nkimara kumubwira ko ibaruwa ye nayishyikirije Baily yahise amwenyurira mu maso”.

Nkuko Mama we yakomeje abitangariza ikinyamakuru cya BuzzFeed ngo Bennet yarwaye indwara ya Cancer afite amezi atandatu y’amavuko kugeza na nubu yananiranye kuyivura,akomeza avuga ko kubona umwana we yishimye bimuha umutuzo ndetse n’umunezero.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment