Shakisha

Video Abakobwa Beza

Ibibazo 7 buri mukobwa cyangwa umugore udafite umukunzi ataba ashakakumva mu matwi ye

by http://urukundo.info
 

Ku mugore kuba nta mugabo afite mu buzima bwe ahanini usanga ntacyo buvuze kuri iy’Isi,Iyo umukobwa adafite umuhungu bakundana cyangwa umugabo,icyo gihe abantu batangira kumufata nk’umuntu wahuye n’ibibazo mu buzima bwe..!
Kuba nyakamwe k’umukobwa ntabwo mu byukuri bisobanuye ikindi kintu ushaka kugira cyo,kuba mu rukundo ntibisobanuye ko uba ubohotse,gusa ikintu cyiza mu rukundo ni ugushaka umuntu ushobora gutuma wishima,Umuntu ukwitaho bya nyabyo nawe ukamwitaho.
Uko byamera kose,Umukobwa cyangwa umugore iteka hari ibibazo bitandukanye biri mu buryo butandukanye ataba ashaka kumva mu matwi ye.
1.Kubera iki nta Mukunzi ugira ?
Iki kibazo kiramubangamira cyane,ntushobora guhatiriza urukundo aho waba uri hose ;abantu bumva ko buri umwe wese afite ububasha bwo gukundwa no Gukunda ;hari abashobora kunjya mu rukundo igihe bashakiye,badashingiye ko niba hari umuntu witeguye cyangwa adahari,ku bantu benshi.ni byiza kuba mu rukundo kurusha kuba nyakamwe”Single”.
2.Wigeze umukunzi ryari mu buzima bwawe ?
Iki kibazo ntabwo ari kibi,ariko gitera agahinda,hari ho n’igihe usanga ababyeyi bo ubwabo aribo bibariza abakobwa babo iki kibazo iyo babonye bageze mu myaka itari mike,iyo nka mama we amubajije iki kibazo ni hahandi umukobwa agenda agashakisha umukunzi yivuye hasi no hejuru hanyuma ugasanga urugo rwabo rurangwamo n’intonganya ,gucana inyuma n’ibindi,mbese muri rusange batumvikana.
3.Ese wumva umerewe ute kuba wenyine ?
Kuban ta mukunzi ufite ntabwo bisobanura ko uri wenyine ;Abakobwa bamwe na bamwe kandi benshi badafite abakunzi babaho mu mutuzo kurusha babandi babafite,ariko njye birantangaza cyane iyo abantu bafata umuntu udafite umukunzi ko aba wenyine cyangwa ko ntawe umuba hafi.
4.Ese ntushaka gushyingiranwa ?
Abantu benshi gushyingiranwa babifata nk’igikorwa gikomeye cyane muri rubanda ndetse no kubatuye isi bose,Gushyingiranwa byo bisobanura buri kimwe ku mukobwa ;Hari abakobwa benshi batwara gutyo n’abasore bakabana nta gushyingiranwa,bivuze ngo ntabwo baba babanjije gutekereza ku byishimo byabo kuko ashobora kunjyanwa gutyo bakananiranwa maze akamuta hanze yandagara.
5.Ni ryari nzagira umwuzukuru ?
Aba mama ahanini bakunze kugira iki kibazo ;nta muntu ukunda cyane kuba yagira umwuzukuru kurusha umu Mama ;Ababyeyi benshi bakunda kwibutsa abakobwa babo bageze nko mu myaka ya za 30 y’amavuko ko bashaka umwuzukuru,iki kibazo rero kibabaza umukobwa udafite umukunzi.
6.Ese nkushakire umugabo ?
Inshuti nizo zikunda kubaza iki kibazo ;uko waba ubanye kose n’inshuti zawe,umuntu wenyine ushobora kumenya ikimukwiriye ni wowe wenyine ubwawe,ni wowe wenyine ushobora kwihitiramo umuntu uzakugirira akamaro mu buzima,ntabwo ari inshuti zawe ndetse nta nubwo ari nundi.
7.Ntabwo urarambirwa kubenga abasore bose ?
Abakobwa benshi badafite abakunzi bakunda guhura n’iki kibazo ;Nimvuga ko abakobwa benshi babenga buri musore wese uje ubasanga ku mpamvu zabo zigiye zitandukanye umuntu adakwiye kwibazaho,biterwa nabo kuba bahitamo abo bashaka mu buzima bwabo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment