Shakisha

Video Abakobwa Beza

Ibintu 7 by’ingenzi umukobwa agomba kugenderaho mbere y’uko yemerera umusore ko bashyingiranwa

by http://urukundo.info

Nta kintu kuri iy’isi ya rurema gishimisha umukobwa nko kumva cyangwa kubona umusore bakundana amusaba ko bashakana, abakobwa hafi ya bose birabashimisha cyane ndetse barabikunda, abenshi ngo baba bumva ari nk’inzozi zabo zibaye impamo.
Uko byamera kose, ntabwo bnirangirira aho,kuko iyo umuhungu agusabye ko mwashyingirana hanyuma ugakomeza ubishidikanyaho,ntabwo acika intege kugeza igihe wemereye,kubera igitutu aba yagushyizeho nawe ntubona umwanya ngo ubanze utekereze kuri ibi bintu bikurikira mbere yuko umwemerera ko mwarushingana.
Ibintu 7 by’ingenzi buri mukobwa wese agomba kugenderaho mbere yuko yemerera umusore ko barushingana
1.Niba koko ari umunyakuri kuri wowe
Ugomba kubanza ukamenya neza umusore ugiye kwemerera ko murushingana,niba ari umunyakuri imbere yawe,ku magambo ye ndetse no kubikorwa bye.Niba ibi bintu atabyujuje hanyuma ugahubuka ukamwemerera nta na rimwe uzagira amahoro mu mubano wanyu,umugabo wawe agomba kuba ari umunyakuri kuri wowe,akakubwiza ukuri kose nta na hamwe akubeshye.
2.Umutungo afite
Nanjye ndi umwe mu basore badakunda abakobwa bakunda abasore bakurikiye amafaranga,ariko na none ntabwo bivuze ngo wiyahure kuri wa musore udafite icyo yimariye ngo azakikumarira,byibura banza umenye niba umusore ugiye kwemerera ko murushingana afite ububasha bwo kugaburira urugo rwe,cyangwa niba afite n’imipango myiza y’imbere hanyu hazaza,cyangwa se niba afite inzu ye mwabamo cyangwa se afite ububasha bwo kuba mwakodesha,Wishyingirana n’umusore udafite amafaranga ashobora kubafasha.
3.Imico ye
Iki ni ikindi kintu abakobwa badakunze kwitaho kandi ari ingirakamaro,Niba umusore mugiye gushyingiranwa adashobora gutegeka umujinya we,hari umuntu uzahababarira kandi uwo muntu ni wowe,Wishyingirana n’umusore uzaguhisha Ikofi ye,mu gihe utazi umutungo w’umugabo urugo ruzakunanira.
4.Urukundo agufitiye
Ese ubu nta gukunda kuko aguharaye ?Ese ashobora kugenda ibirometero n’ibirometero kubwawe ?Ese akwiyumvamo byukuri bitari uburyarya ?Ese agufata nk’umuntu udasanzwe ?Ibi bibazo ni ingirakamaro ugomba kubanza kubyibazaho kandi ukabibonera n’ibisubizo.
5.Uburyo umwiyumvamo
Abakobwa benshi bakunze gushyigirwa bagishidikanya ku byiyumviro byabo ku basore,ugomba ukabanza ukisuzuma wowe ubwawe niba koko ukunda uwo musore ugiye kwemerera gushyingiranwa,ntabyo kumvikana,niba utamukunda nta n’impamvu yo gushyingirana nawe.
6.Ese witeguye bingana ute ?
Gushinga urugo bitandukanye no gukundana bisanzwe,ugomba ukabanza ukabyitegurira igihe kinini,wihubukira gushakana banza witonde ubyitegure wowe ubwawe.
7.Hari undi ukunda ?
Ugomba kubanza nawe ukinyuramo ukisuzuma,Amacenga yo kuba warashyingiwe hanyuma ufite nundi ugikunda,mugikundana ugomba kubanza ukabyigizayo,Niba Atari we wenyine watwawe n’umutima wawe ntabwo warukwiye kumwemerera,ahubwo wowe warufite gukomeza urugendo rwawe byibura kugeza igihe bimwe bizacyemuka.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment