Shakisha

Video Abakobwa Beza

Ibintu umunani abagabo batishimira kubwirwa n’abagore bakunda

by http://urukundo.info

Bajya bavuga ngo ukuri kuraryana ariko ni byiza kukuvuga, ariko ku bagabo ngo si uko, kuko hari ukuri badakunda kubwirwa n’abagore bakunda.


Amakuru ya elcrema.com avuga ko kuba wahitamo kubibwira inshuti  uzigisha inama biruta kubyerura ubibwira umugabo wawe.  

Dore rero bimwe mu kuri umugore agomba kwirinda kubwira umugabo

1. Nta kigenda cyawe mu buriri

Umugabo ashimishwa n’uko umugore akunda amubona nk’umwami cyane ku bijyanye no gutera akabariro. Ishema ry’umugabo ni ukumva ko ashimisha umugore akunda ndetse akanashimishwa no kubibwirwa, ariko kubwirwa ko atitwara neza muri iki gikorwa nawe bishobora kumugiraho ingaruka.

2. Ntabwo njya numva nkwifuza

Nubwo bishobora kuba ari byo kandi binakubabaje, kubwira umugabo wawe ko utajya wumva umukeneye ukabimwerurira bishobora kugira icyo bigabanya ku mibanire yanyu, n’ubwo umugore ashobora kubivuga yumva ari mu kuri umugabo we biramubabaza.

3. Inshuti zanjye mu by’ukuri ntizikwishimira

Akenshi abagabo bazi ko kugira ngo ukundwe n’umugore bisaba no kuba inshuti ze zikwiyumvamo, mu gihe rero atari uko bimeze inshuti ze zitagukunda, ngo ahita yumva ko byanze bikunze nawe utamukunda nyabyo, ngo biba byiza rero kutabimubwira kabone n’iyo inshuti zawe zaba zitamwiyumvamo.

4. Ntago uzi kuryoshya urukundo

Umugabo ashimishwa n’uko umugore akunda amubona nk’aho ariwe uzi gukunda gusa mu bandi bagabo, kumubwira ko atazi kuryoshya bishobora guteza ingaruka.

5. Nutanyitaho abandi bazanyitaho

Abagabo ntago bakunda kubwirwa ko hari abandi bashobora gukorera abagore bakunda ibyo bakabakoreye. Umugabo yishimira kumenya ko ari we ufite gukora byose ku mugore we aho kumvishwa ko abandi bagabo nabo bashoboye.

6. Ntabwo uberwa

Mu gihe umugabo yagiye mu iduka akagura umwenda we abona awukunze yawambara ukabona ntaberewe kubimubwira biramubabaza kurusha uko wagenda ukamugurira ibyo ubona wowe byamubera ukabyishimira.

7. Reka tube inshuti zisanzwe

Nta jambo ribabaza umugabo nko kumubwira ngo mube inshuti zisanzwe mu gihe agerageza kugushakaho urukundo, kuko kugusaba urukundo kenshi biza n’ubundi ubwo bucuti busanzwe buhari rimwe na rimwe.

8. Umubano wacu uragenda uba nabi

Abagabo benshi bifuza ko umubano bafitanye n’abakobwa bakunda wagaragarira bose, kuba rero wamubwira ko umubano utagushimishije byangiza byinshi kuko abagabo bumva bahora bagaragara neza imbere y’abo bakunda, ikindi ni uko iyo imibanire itameze neza akenshi biba bituruka ku mpande zombie, atari ku mugabo gusa.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment