Shakisha

Video Abakobwa Beza

Muramu wanjye amfasha muri byinshi ariko ansaba ko twaryamana, nkore iki

by http://urukundo.info
Nshuti bavandimwe na mwe babyeyi nitwa Diane ntuye mu mu Ntara y’Amajyepfo akarere ka Muhanga , mfite ikibazo kinkomereye cyane ariko nakiburiye igisubizo nimwe mwamfasha mukangira Inama.

Mu by’ukuri ubu ngize imyaka 19 niga mu mwaka wa5 w’amashuli yisumbuye ,ababyeyi banjye bose bitabye Imana, mfite bakuru banjye 3 ariko umwe niwe wifashije.Nyuma y’uko ababyeyi bitabye Imana byaje kuba ngombw ko njya kuba kwa mukuru wanjye aha nari nkifite imyaka 13.

M’ukugerayo nta kibazo nigeze ngira rwose bamfataga neza uko bishoboka umugabo we akanampa amafaranga y’ishuli, ibyo byarakomeje maze kugenda nkura mukuru wanjye yaba adahari nkajya numva umugabo arimo kumbwira amagambo y’urundo nkagira isoni.

Mukuru wanjye afite akazi kimwe n’umugabo gusa nk’ubu mu biruhuko umugabo agira gutya akaza akankutiriza nkabura icyo gukora bikandega , nabihishe mukuru wanjye numva umugabo abimenye yahita anyirukana ntafite ahandi njya.

Kuba amfasha kandi ntafite ahandi njya bintera ubwoba bwo kubivuga gusa kugeza ubu sindemera kuryamana na we gusa asigaye andeba igitsuri umutima ukundya.

Nimumfashe mumbwire muri bino biruhuko amereye nabi nemere nkunde mbeho cyangwa mbyange nangare.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment