Shakisha

Video Abakobwa Beza

Yatewe utwatsi n’uwamuteye inda, abyaye uruhinja aruta mu musarani

by http://urukundo.info
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, barokoye umwana w’uruhinja wari wajugunywe na nyina umubyara mu bwiherero.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza uyu mwana yarokowe ku wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2014, nyuama yaho umukobwa witwa Nyiransekuye Angelique w’imyaka 21 wari asanzwe arerwa n’ababyeyi yatwaye inda abibwiye uwayimuteye amutera utwatsi, amaze kubyara ahita afata umugambi wo kujugunya umwana mu musarani.
Polisi ikomeza ivuga ko ubwo yari agiye gushyira mu bikorwa uwo mugambi yarabutswe n’umwana w’umuturanyi, ahita atabaza abaturanyi, na bo batabaza Polisi bahita batabara bakuramo urwo ruhinja rugihumeka, bahita babajyana ku Kigo Nderabuzima cya Gataraga aho bombi barimo kwitabwaho n’abaganga.
Nyiransekuye aremera icyaha akanagisabira imbabazi, akavuga ko ibyo yakoze yabitewe n’uko uwamuteye inda yamwihakanye kandi akaba nta bushobozi bwo kurera uru ruhinja yari afite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Iyakaremye Aimable, yanenzeumwanzuro w’uyu mukobwa awugereranya n’uwa kinyamaswa, asaba abaturage kwirinda no kwamagana ibikorwa nk’ibi bivutsa ubuzima bw’inzirakarengane.
Iyakaremye yavuze ko inda zitateganyijwe ari zo zikunze kuba intandaro yo kwihekura kandi ahanini biterwa n’ubukene bw’abaturage cyangwa ubwomanzi bwa bamwe mu bakobwa. Aha akaba yasabye urubyiruko kwibumbira mu makoperative kugira ngo rubashe gukora imishinga mito ibafasha kwivana mu bukene.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Spt. Christophe Semuhungu, yatangaje ko abakobwa bakwiye kwirinda gusama inda zitateganyijwe, anavuga ko mu gihe habayeho gusama ku buryo butateganyijwe umuti atari ukwihekura, kuko ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi n’uwo mwana uba uvukijwe ubuzima aba agomba kubaho kuko ari amaboko y’igihugu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment