Shakisha

Video Abakobwa Beza

Abagabo bamwe bazirikira abagore mu ngo batinya ko babaca inyuma

by http://urukundo.info
Abagore bo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) baributsa abagabo kureka abagore bakava mu rugo na bo bakitabira ibikorwa bigamije iterambere, kuko iterambere ry’umugore rikemura byinshi.

Tariki ya 2 Ukuboza 2014, hatangijwe mu Rwanda igikorwa kizamara iminsi 12 yo guha urubuga abagore bakitabira ibikorwa by’ishoramari bigamije iterambere, nyuma y’aho bigaragariye ko hari abagabo bazirikira abagore babo mu ngo batinya ko bashobora gutandukira inshingano z’urugo cyangwa bakabaca inyuma.
Umuyobozi w’ Ihuriro ry’Abagore Bikorera muri PSF, Mushimiyimana Eugenie, yavuze ko iki gikorwa gishyigikira icya Loni cyarangiye mu minsi yashize cyo gushyigikira umugore akiteza imbere biciye mu mirimo igamije nyungu hazamurwa imbaraga zabo.
Hari abagabo bazirikira abagore mu ngo batinya ko babaca inyuma
Yagize ati “Ibibazo ni byinshi, bagize inshingano nyinshi kuva kera, hari igihe bitumvikanaga vuba mu kuba yinjiye mu bucuruzi agasiga imirimo yari asanzwe akora, akajya gukomeza ituma ataba mu rugo cyane nk’uko umuco wabigenaga.”
Izi nshingano z’urugo zaharirwaga kenshi umugore ngo zatumaga abantu bafata ko umugore agomba kuguma mu rugo akita ku bana binajyana n’imirimo yo mu gikoni nyamara ngo si ko byakagombye kugenda.
Yakomeje ati “Birasaba umuryango muri rusange gushyira hamwe, umugabo akumva ko niba umugore agiye mu bikorwa byo kwiteza imbere adataye urugo atibagiwe inshingano ze atagiye kwirenganiza icyo yari akwiye kuba cyo ahubwo ko agiye gukorera urugo kugira ngo bafatanyirize hamwe kuruzamura.”
Ku bagabo ngo batege amatwi banarebe ibyiza by’iki gikorwa kuko iyo umugore wo mu rundi rugo ateye imbere bitewe n’ibikorwa by’ishoramari yitabiriye bitanga isomo mu rundi rugo.
Kalisa Tunga ni umwe mu bagabo bagaragaje ko iterambere ry’umugore rigera mu nkike zose z’urugo, umuryango n’igihugu.
Hari abagabo bazirikira abagore mu ngo batinya ko babaca inyuma
Yagize ati “Abagabo bakwiye gufasha abagore kubateza imbere kuko ari ukubikorera urugo rwose, u Rwanda rugatera imbere. Iyo umugore umushahara we wiyongereye bigaragara ku buzima bw’abana uburyo biga uko babayeho n’imibereho y’urugo muri rusange.”
Yongeyeho kandi ko abagore ari bo benshi mu Rwanda, bityo bateye imbere ngo ni igihugu cyaba giteye imbere. Yongeye gukangurira abagabo kunyurwa n’uko abagore bakwiteza imbere.
Yongeyeho ko “umugore afite ubushobozi bwo guteza imbere ubukungu bw’umuryango; kugarukira mu gikoni gusa ntagire ikindi akora afite ubwenge afite ubushobozi, ni igihombo ku muryango.”
Abagore batandukanye bo mu Rwanda bamaze iminsi bafashwa kongera ubushobozi mu byo kwihangira imirimo no gukoresha amahirwe babona kwiteza imbere.
Ibi bicishwa mu mahugurwa bahabwa n’umushinga w’Abadage GIZ ukunze kubahugura wanabahaye inzobere mu kubagira inama ikorera muri PSF, hagamijwe ko bakwiteza imbere bakaba ba rwiyemezamirimo bahanga akazi bagatanga imirimo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment