Shakisha

Video Abakobwa Beza

Abakundana mu nkundura yo gushakira abakunzi impano z’iminsi mikuru

by http://urukundo.info
Bamwe mu rubyiruko rutandukanye rufite abakunzi ruravuga ko muri iyi minsi isoza umwaka baba bashishikajwe no gushakira abakunzi babo impamno z’iminsi mikuru isoza umwaka.

Abafite abakunzi muri iyi minsi bemeza ko nta mahoro bafite kuko baba bashakisha amafaranga yo kugurira abakunzi babo impano z’iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka.
Abaganiriye na IGIHE bemeza ko umuntu utatanze impano muri iyi minsi isoza umwaka nta gaciro kanini umukunzi we amuha kuburyo bishobora no kuba intandaro yo gutandukana.
Kayumba Philipe w’imyaka 28 we avuga ko buri gihe mu mpera z’umwaka ashakira impano zitandukanye umukunzi we mu rwego rwo gutinya ko hari abandi basore bazimushukisha bikamuviramo gutana.
Yagize ati “Ni ngombwa gushaka impano izo ari zo zose zo guha umukunzi wanjye buri gihe iyo turi gusoza umwaka kuko arazikunda kandi ntazimuhaye yazihabwa n’abandi bigatuma atangira kuntendeka.”
Kalimba Debora nawe yemeza ko muri iyi minsi aba atekereza impano nziza yazaha umukunzi we.
Yagize ati “ Buriya impano ni ikintu cya mbere cyongera urukundo mu bakundana ni nayo mpamvu buri gihe nshakira impano umukunzi wanjye ku munsi wa Noheli ‘Ubunani bitewe n’uko nziko hari icyo bimwongerera mu rukundo rwe na njye.”
Akomeza uvuga ko kenshi na kenshi iyo umutu atagenera umukunzi we impano zitandukanye muri iyi minsi hari igihe yisanga baramumujyanye.
Yagize ati “None se urumva iyo udahaye umukunzi wawe impano byitwa ko ari wowe mukundana nyuma akayihwa n’undi, wumva yakomeza kugukunda nk’uko yagukundaga cyangwa ahita atangira gutekereza no kuri uriya uyimuhaye?”.
Aba twaganiriye bavuga ko izi mpano buri gihe bazitanga kuko bazi ko bituma abo bakunda bakomeza kubona ko bitaweho. Ngo mu minsi mikuru ariko, abantu benshi baratanga kandi bakakira impano, ku buryo abatazibonye bakeka ko byarangiye, uwaba hafi y’utahawe impano, bikaba byamworohera kuyimukuruza.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment