Shakisha

Video Abakobwa Beza

Amakimbirane ku isonga mu gusenya ingo

by http://urukundo.info
Amakimbirane ku isonga mu gusenya ingo

Abaturage bo mu Murenge wa Rongi barasabwa kwirinda amakimbirane (Ifoto/GAsarasi G.)

Imakimbirane ngo niyo aza ku isonga mu gusenya zimwe mu ngo zo mu Karere ka Muhanga, ahanini akaba nayo ngo aterwa no kutumvikana  ku mitungo.

Abaturage bavuga ko ibibazo byinshi mu miryango biterwa no gushaka inyungu no kwikunda, aho usanga ngo hamwe na hamwe buri wese aba yifuza kwiharira  imitungo.

Biziyaremye Jean Paul wo mu Murenge wa Cyeza, avuga ko abunzi bahura n’ikibazo gikomeye cyo guhuza abagore n’abagabo baba bashyamiranye kubera imitungo.

Yagize ati "Ikibazo gikomeye imiryango ifite ni icy’amakimbirane akomoka ku mitungo. Ibi biri no mu bituma mwumva ingo zasenyutse bitewe n’iki kibazo.”

Aha yanakomeje avuga ko ibi bifitanye isano n’ubusinzi, aho usanga ngo umugore cyangwa umugabo yirirwa mu kabari asesagura amafaranga, yataha akabipfa na mugenzi we.

Kuri iki kibazo, umuturage witwa Mukashema Olive, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko urugo rwe ruri muri zimwe zahoranaga amakimbirane atewe n’uko umugabo we yahoraga asesagura amafaranga mu tubari.

Yavuze ko nyuma yo kugirwa inama mu kagoroba k’ababyeyi, ariho bagize amahoro, ati "Natwe rwari rugiye gusenyuka bitewe n’ubusinzi.”

Yakomeje avuga ko nta gihe batahoraga mu bibazo by’ubukene, kutishyurira abana ubwisungane mu kwivuza, inzara n’ibindi byaterwaga n’ayo makimbirane.

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, Abayobozi bo bavuga ko begera aba baturage bakagirwa inama z’uko bahindura imyifatire, byakwanga bakagana inkiko zikabatandukanya.

Ibi ngo ni mu rwego rwo kwirinda ko ayo makimbirane yazabyara ibindi bibazo bikomeye birimo gukomeretsanya ndetse n’ubwicanyi, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukagatana Fortunée.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment