Video Abakobwa Beza

Aragisha Inama; Yampaye feneriga antera inda ntamukunda none nabuze icyo nakora

by http://urukundo.info

Nshuti zanjye bavandimwe na mwe babyeyi nimungire inama mfite ikibazo ariko nabuze uko nakiritwaramo. Nimungire inama ikwiye.
Nitwa Chantal ntuye mu Karere ka Muhanga mfite imyaka 19 y’amavuko ,ikibazo cyanjye uko giteye hashize hafi imyaka igera kuri 2 naragize ikibazo k’inkomereye cyane, niga mu mwaka wa gatatu w’amashuli yisumbuye umuhungu yansabye ko dukundana , nanjye naje kumwemerera kuko numvaga nkeneye gukundana dore ko ariyo myaka nari ninjiyemo.
Byabaye aho ngaho umusore akajya ampamagara tukaganira nta kibazo nyuma y’igihe gito umusore yaje gutegura ibirori iwe,aza kuntumira nk’umukunzi we , nahasanze abantu benshi turishimana bisanzwe nk’abari mu birori, nyuma y’amasaha make ibirori byabaye nk’ibirangiye tuza guherekeza abandi nyuma tugarukana mu rugo nk’abakundana.
Umusore twageze iwe mu rugo yikoza mucyumba anzanira Fanta ariko sinigeze ngira amakenga ko hari icyo yaba yari yashyizemo, nanyweye Fanta nyuma sinzi uko byaje kugenda nakangutse nsanga ndyamye mu buriri bwe nambaye ubusa yigendeye,imyenda yanjye yayizinze yantaye yigendeye.
Muri make uko byagenze yaransambanyije kuko yari yampaye Feneriga ndasinzira sinamenya ibyabaye, agahinda karanyishe birandenga nenda gusara, kuko kuva icyo gihe njye sinonjyeye kumubona, naherutse ampa Fanta,ubundi ibyo yakoze yabikoze ntumva,kubw’umwaku nza nogusama ubu narabyaye mfite umwana w’umwaka n’igice.
Ibyo byose iyo mbyibutse mbura icyo gukora no kureka iyo ndebye umwana nakwibuka uburyo yavutsemo numva mwanze, gusa uwo se nyuma yaje ngo kuboneka aza gufungwa nanubu ariko nibaza icyo gukora kikanyobera.
Mu bintu bintera umutwe harimo kuba narabyaye umwana mu buryo ntateguye, kuba naracikirije ishuli nabyo birambabaza iyo mba nabura narabikoze ku bushake, ise w’uwo mwana sinzi icyo numva yakorerwa ,sinzi uko namwita niba ari umugome,umwicanyi, umurozi namuburiye izina peeeee.
Nkeneye inama zanyu kugira ngo mbashe kubaho mu mutuzo merewe nabi cyane, kubera ko ubu uko mbayeho ntago ari byiza nagato gusa Imana imbaye hafi umwaka utaha nazajya kwiyigira.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment