by http://urukundo.info
Bamwe mu bashakanye bavuga ko iyo bafite uruhinja, umwanya wo kwisanzuranaho ugabanuka, ibi bikaba byatuma n’inshingano zimwe na zimwe zitubahirizwa, umugabo mu rugo akaba yakwivumbura. Uruhinja rukenera kwitabwaho by’umwihariko, ibi bituma umwanya umugore yageneraga umugabo ugabanuka, ndetse n’inshingano zimwe na zimwe ntizubahirizwe.
Mu mimerere nk’iyo, bivugwa ko umugabo ashobora kugira ishyari, akaba yanabona ko umugore atamwitayeho bikaba bishobora no guteza imihangayiko, bikabangamira imishyikirano umugabo n’umugore bagiranaga.
Nk’uko bamwe mu bagabo twaganiriye mu Mujyi wa Kigali babivuga, iyo bafite uruhinja cyangwa umwana ukiri muto imishyikirano hagati y’abo n’abagore bashakanye iragabanuka.
Undi ati “ Umwana ni uwanjye ariko nyine hari igihe mugirira ishyari iyo nshatse kuganira na madamu ntitubone umwanya. Hari n’igihe dutangira kuganira umwana akariraaaa… Icyo gihe nawe urabyumva agashiha kakaza. Ubwisanzure buragabanuka cyane iyo dufite uruhinja.”
Nubwo bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuga ko bafuhira impinja, banashimangira ko bitababuza gufatanya n’abagore kurera.
Nubwo uruhinja rushobora gutuma haba impinduka zitandukanye mu buzima bw’abashakanye, umugabo n’umugore bakwiye kumva ko kurera ari inshingano zabo bombi, ntihabeho kwitana bamwana cyangwa se kurebana ijisho ribi, kuko uruhare rwa buri wese rurakenewe kuva umwana agisamwa, kugeza abaye mukuru nk’uko bigaragazwa n’impuguke mu mibanire n’iterambere ry’umuryango.
Urukundo
Video Abakobwa Beza
Bamwe mu bagabo bafuhira impinja zigabanya urukundo n’abo bashakanye
Abagore benshi bamara umyanya bita ku mpinja bakibagirwa kwiyitaho no kwita ku bagabo
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment