Shakisha

Video Abakobwa Beza

Ibintu umugabo akunda ku mugore we

by http://urukundo.info
ibintu umugabo akunda ku mugore we



Abagore  bamwe bagira igikundiro aho bagiye hose bagakundwa n’ abagabo, kandi bakifuzwa na buri mugabo wese ubabonye. Ibintu abagabo bakunda kwitaho cyane ku bagore cyangwa abakobwa ni uburanga n’ ikimero ariko hari n’ ibindi byinshi by’ ingenzi abagabo bakunda ku bagore.
 
Abagabo bakunda inseko nziza y’ abagore. Burya ntakintu cyiza nko kubona umugore cyangwa umukobwa ufite inseko nziza kuko abagabo benshi bamufata nk’ umuntu ugira umutima mwiza.
 
Abagabo kandi bakunda umugore wumva neza. Abagore bamwe bahawe umugisha wo kumva neza ibyo babwirwa n’ abagabo babo.Ibyo ni nk’ impano kuko si benshi babigira, bamwe usanga bazana amahane, ntibumve abagabo babo.Iyo umugore yumvikana n’ umugabo we akunda kumuba iruhande kuruta uko yajya mu kabari kandi akamukunda cyane kuko amwumva atamugora.
 
Umugabo kandi akunda umugore utamusaba buri kintu cyose.Abagore batirebaho cyane ngo biyiteho cyane kuruta uko bita ku bagabo babo, bituma bakundwa cyane.Abagabo benshi bakunda umugore ushobora kwibonera amafaranga, udasaba ikintu cyose ashatse ahubwo nawe akerekana ko afite ubushobozi bwo kucyibonera. Hari abagore bumva ko umugabo ariwe ugomba kumwambika ,guhaha, akamugurira buri kintu cyose nubwo yaba atamurusha umushahara munini.
 
Ikindi twavuga nuko umugabo wese akunda umugore uha agaciro ibikorwa bye kandi akamushimira. Umugabo wese akunda ko igikorwa agukoreye cyose ugiha agaciro. Aha twavuga nk’ impano zose aguha wowe mugore, uburyo yitanga akwitangira cyangwa yitangira urugo.Abagore batari bakeya banengwa cyane kuba umugabo yamukorera ikintu cyiza ugasanga kuvuga ngo urakoze birabagora. Ni byiza kwereka umugabo kowabonye ko yavunitse kubera wowe cyangwa ko yagize ingufu atakaza kubera wowe.
 
Kumenya kumushimira harimo no kumenya kumushimira buri gihe nyuma yo gutera akabariro uzirikana ko ntako atagize ngo agushimishe. Igihe ntacyo umubwiye cyangwa ntacyo umweretse ashobora kumva ko wenda atakuryohereje. 
 
Abagabo bakundana none abagore babubaha. Umugabo iyo abonye ko umugore amwubaha bituma arushaho kumukunda cyane kuko aba amwerets ko amuha agaciro akwiye mu bandi. Ku bemera Bibiliya, hari aho ivuga ngo abagore bagandukire abagabo babo, ibyo bivuze ko abagore bategekwa na bibiliya kubaha abagabo babo muri byose. Ibyo bigaragaza ko abagabo bakunda kubahwa cyane niyo mpamvu umugore wese wubashye umugabo we ,bimuviramo gukundwa cyane.
 
Umugabo wese nasanze akunda kandi kwitabwaho.Nubwo abagore bakunda kwitabwaho cyane, ariko n’ abagabo barabikunda nubwo batabigaragaza cyane bakicecekera.Iyo umugore yitaye ku mugabo we akamenya ibyo akunda akabimukorera, ibyo yanga akirinda kubikora, bituma umugabo amukunda cyane kandi akamwizera.
 
Abagabo benshi kandi bakunda umugore ugira isuku.Kugira isuku harimo ibintu byinshi.Harimo kwiyitaho ku mubiri, isuku yo mu rugo, isuku y’ ibikoresho byo mu rugo’ isuku y’ imyambaro y’ umugabo, gusasa neza ibintu bisukuye, ibyo byose bizatuma umugabo arushaho kukwizirikaho , ntazatekereza kuguca inyuma azahora agukunda.
 
Mu gusoza, tugomba kuzirikana ko kugirango urugo rube rwiza umugore aba agomba kubigiramo uruhare runini. Kuko baca n’ umugani mu Kinyarwanda ngo ukurusha umugore aba akurusha urugo. Ibyo byerekana neza ko umugore agerageje gukorera umugabo ibitumaze kuvuga hejuru, umugabo yanezerwa ,akamukunda , kandi bakarushaho kugira urugo rwiza rwuzuye amahoro n’umunezero. Ibyo kandi bizatuma umugabo adashobora kugira undi mugore yifuza mu buzima bwe bwose.

 MUKABAHIZI VIOLETTE

Umurezi mu rwunge rw'amashuri rwa Ririma mu Karere ka Bugesera

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment