Shakisha

Video Abakobwa Beza

Impamvu nyamukuru yaba itera abakobwa bamwe na bamwe gukunda abahungu benshi

by http://urukundo.info

Iyo utembera mu mujyi wa Kigali n’indi mijyi itandukanye ya hano mu Rwanda utungurwa no kubona akenshi abakobwa aribo batunga amatelefone ahenze kurusha abahungu. Impamvu nta yindi ngo nuko bamenye ibanga ryo gukunda abahungu benshi.
Nyuma yo kumara igihe kitari gito abantu benshi bibaza impamvu abakobwa cyane cyane abo mu mijyi by’umwihariko abiga kaminuza aribo batunga telephone zihenze, umuryango.rw waje kubegera urabaganiza dusanga ibanga bakoresha nta rindi uretse gukunda abahungu benshi. Nubigenzura neza uzasanga abakobwa benshi batari beza ku isura, akenshi na kenshi gutunga telephone ihenze ari inzozi kuribo.
Abakobwa twaganiriye batashatse ko amazina yabo agaragazwa tubasanze ku cyahoze ari ishuri ry’ubuvuzi rya Kigali ubu ryabaye college of medicine and health sciences( CMHS), twatangiye tubabaza impamvu itera umukobwa gukunda abahungu benshi badusubiza ko umukobwa hari ibintu(bésoins) byinshi aba agomba gukemura.
Ingero batubwiye ni nko gukoresha imisatsi, ama unite yo guhamagara, gutega ku biga bataba mu kigo cyangwa hafi yacyo, gusohokanwa ahantu hatandukanye, imyenda, inkweto, amasakoshi n’ibindi byinshi. Aba bakobwa mu kiganiro cy’iminota 20 twagiranye batubwiye ko kugira ngo ibi byose umukobwa abibone buri bésoin ayiha umuhungu uzajya ayikemura. Uyu ni umwe muri bo twirinze gutangaza amazina ye mu rwego rwo ku murinda ubusugire bw’umutekano we.
‘’Abakobwa benshi bagira agakayi kanditsemo amazina atandukanye y’abahungu. Icyo ako gakayi kaba kamaze ni ukumenya umuhungu runaka nicyo umukobwa amukeneyeho. Urugero x=umusatsi bivuze ko ariwe uzajya amuha amafaranga yo gukora imisatsi, Y= ama unite yo guhamagara, W= itike, bivuze ko ariwe umuha amafaranga yo gutegesha’’.
Akimara kutubwira ibi twahise tugira amatsiko yo kubabaza niba umukobwa atajya agira umuhungu akunda (cheri cyangwa boyfriend). Baratumbwira bati ’’ kuri uwo nguwo haba handitseho stress bivuze ko ari uwo kumufasha kuruhuka’’.
Aba bakobwa bakomeje batubwira ko uretse no kuba bagira abahungu babakemurira buri kimwe cyose ngo hari igihe usanga afite n’umuha amafaranga. Kugeza aha birumvika ko atari igitangaza kuba umukobwa yatunga telephone ihenze kabone n’ubwo yaba atagira akazi.
Bahungu simbateranyije n’abakunzi banyu kandi namwe bakobwa simbasibiye amayira gusa ibyo mukora byose muge mubikora mu bwenge. Bibiliya iravuga ngo icyo utifuza ko mugenzi wawe agukorera nawe ntukagikorere abandi(Luka : 6,31).

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment