Shakisha

Video Abakobwa Beza

"Iyo mbimenya!": Amahitamo mabi mu rushako ni intandaro yo kwicuza ubuziraherezo ku barushinze

by http://urukundo.info
Hari benshi bicuza ko bahisemo nabi nyuma y’igihe runaka bitewe n’uburyo babanyemo. Ibi ngo bituma hari ababana by’amaburakindi, urugo bakarwubaka bashinyirije. Umwe mu bamaze gushaka yagize ati “Iyo umuhungu n’umukobwa bari mu rukundo, nta n’umwe ubasha kubona agatotsi kari muri mugenzi we. Ariko iyo bamaze kubana nk’umugore n’umugabo, buri wese abasha kubona neza imiterere ya mugenzi we, maze ibyiza bye n’ibibi bye bikajya ahabona”.
[…]“Iyo imico n’ingeso z’umwe mu bashakanye bitangiye kubangamira mugenzi we, bituma habaho kwicuza icyatumye ahitamo cyangwa yemera ko babana nk’umugore n’umugabo.”
Abaganiriye na IGIHE bo mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko “kubana n’umugore cyangwa umugabo wicuza, bitera umunabi bigatuma umuntu abihirwa n’urushako.”
Mukarukundo (izina ryahinduwe) avuga ko nyuma y’imyaka 2 ashakanye n’umugabo we, yatangiye kwicuza kubera zimwe mu ngeso ze zamubangamiraga.
Yagize ati “ Yari afite ingeso yo kugera ku buryo bukabije. Yari umuntu ubara n’utuyiko tw’isukari umuntu ashyize mu cyayi. Iyo nabaga nahembwe yazaga kunsanganira ku kazi ngo ntaza gupfusha ubusa amafaranga. Imyaka ibiri yagiye gushira nararwaye umutima mpitamo gutandukana nawe.”
Singirankabo nawe ngo yashatse umugore ufite ingeso y’ubunebwe, imyaka bamaranye yose yicuza kuba ari we yahisemo. Yagize ati “Ni umunebwe ku buryo n’abana bamutanga kubyuka. Twabanye arangije amashuri yisumbuye, musaba kujya muri kaminuza arananira ngo kwiga biravuna. Ndi umucuruzi ntumiza ibintu mu mahanga, umugore wanjye sindumva na rimwe ambaza ati iki n’iki ukirangura he, kigura angahe...”
Nk’uko bakomeza babivuga, bamwe muri bo bahitamo kuguma kubana nta munezero, ku bwo kurengera abana. Hari n’abavuga ko uku kwicuza kwatumye bishora mu ngeso batari basanganywe zirimo kunywa ibisindisha, guca inyuma uwo bashakanye, kugorobereza mu gasozi n’ibindi.
Amategeko y’u Rwanda ateganya ko buri mugore ashakana n’umugabo umwe, bakabana akaramata. Ubuzima burimo kwicuza nabwo ntibuba bworoshye.
Abantu bamwe batangiye kwifuza ko itegeko rihinduka, bakajya bagirana amasezerano yo kubana igihe runaka, ariko na byo si ibya vuba hano. Icyiza cyaba kugira ubushishozi mu guhitamo uwo muzabana.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment