Shakisha

Video Abakobwa Beza

Uganda: Umusore yatorotse abonye ubukwe bwegereje

by http://urukundo.info
Moses Ogwal, Umwana w’umuvugabutumwa mu itorero Victory Outreach Ministries ahitwa Lira muri Uganda, yabonye ubukwe busigaje iminsi itatu aratoroka ku buryo kugeza n’ubu yakomeje kuburirwa irengero. Ubu bukwe bw’uyu musore wa Pasitori Jonson Ogema, bwagombaga kuba ku wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2014, bukabera mu rusengero rwa se.
Moses Ogwal wari umuyobozi wa Hoteli Alpha Resort, yagombaga kurushingana na Carolina Kia; yabuze kuwa Gatatu hasigaye iminsi itatu gusa ngo ibirori bitahe, akaba yaraburiye aho yari yajyanwe gutozwa no gutegurwa imyitwarire y’abashatse.
Nyuma yo kuzimira k’uyu musore, se umubyara yihutiye kunyuza amatangazo kuri radiyo amenyesha inshuti n’abavandimwe ko ubukwe butakibaye, bwimuriwe ku yindi tariki bazamenyeshwa.
Uyu musore bigaragara ko atapfuye, kuko biboneka ko yajyaga aganira n’uwari kumwambarira (best man), Denis Odwar, bandikiranye ku rubuga rwa Facebook amwinginga ngo ave mu bwihisho, yisubireho ngo kuko yazirengera ingaruka nyuma.
Muri ubwo butumwa, Denis Odwar agira ati "Moses, aho uri hose uri muzima, reka guha satani icyuho, ngo atume ukoza isoni umuryango. Nyabuna va mu bwihisho urimo, uze ukomeze imyiteguro y’ubukwe.”
Nyuma y’ubwo butumwa, bumaze gusomwa, yongeye kumwandikira ati "Sha, nurenza uyu munsi utaje uzabyicuza ubuzima bwawe bwose, kuko ubukwe bwawe burasubikwa”. Odwar akomeza avuga ko Moses abaye agisebo ku muryango w’abatambyi, wakoreye Imana igihe cyose.
The New Vision dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugisha uwari umugeni Kia, asubiza n’ikiniga ati "Mumbabariye mwandeka mukampa amahoro”. Nyamuhungu n’icyegera cye bo ntibabonekaga kuko bari bafunze telefoni, naho Pasitori Ogemo we yanze kwitaba.
Gusa bivugwa ko umugeni ngo atariheba nk’uko umwe mu nshuti ze yabitangaje. Ngo aracyafite icyizere ko ubukwe bwe buzaba, yishyira mo ko uwamwihebeye yatwaye n’imyuka mibi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment