Shakisha

Video Abakobwa Beza

USA:Umukobwa w’imyaka 11 y’amavuko yabuze ashakisha umukunzi we

by http://urukundo.info

Umukobwa w’imyaka 11 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’Amerika muri Arkansas witwa Alexis yari hafi yo kubura mu gihe yarari gushakisha umuhungu utuye ahantu hangana na kilometero zigera ku 1287 uvuye aho Alexis aba.
Uyu muhungu bakaba barakundanye ubwo yazaga mu biruhuko ariko nyuma aza gusubira iwabo,Alexis w’imyaka 11 y’amavuko akaba yaragiye yiba Nyirakuru amayero 6,300 nuko aba afashe Taxi Voiture ngo agiye guhura n’umuhungu bahuye mu biruhuko.
Alexis akaba ariko yarasize yandikiye akandiko ababyeyi be,ababwira ko yagiye,umushoferi wamutwaye akaba yaramuciye Amayero agera ku 1,600 yo kuva aho yari atuye berekeza muri Florida kureba umuhungu bahuye mu myaka ishize bari mu biruhuko.
Iyi ni ikarita yerekana ahantu yavuye naho yagiye hangana
Nkuko uyu mukobwa yabitangaje yagize ati”umushoferi nta kintu yambajije kirenze uretse kumbaza aho nshaka kunjya,nanjye ndamusubiza nti “Ndashaka kunjya muri Jacksonville,Florida”,nuko nawe arambaza ati “ufite amafaranga ?,najye nti “Yego”.
Alexis yasabwe kuba yishyuye amayero 827 ko ari bwishyure andi asigaye akaza kuyishyura bagezeyo muri Florida,ariko ubwo ababyeyi be bakimara kubona rwa rwandiko bahise bitabaza Polisi nayo iba ihamagaye wa mushoferi yifashishije abantu Alexis yari yahamagaye mbere yuko ava iwabo.
Ubwo umushoferi yahagaze mu nzira amasaha icyenda aho bari bageze hagati ya Atlanta na Georgia nuko ababyeyi be baraza barahabasanga baramutwara.
Umukobwa w’imyaka 11 y’amavuko yaburiye mu rukundo 
Aba nibo babyeyi ba Alexis
Alexis akaba yagize ati nyuma yo gutaha “Narinzi ko ndi bumubone,Ndabizi nakoze ikosa mbere ariko nta Telefone nari mfite.Nkuko ikinyamakuru cya mirror kibitangaza,ngo Polisi iravuga ko uyu mushoferi ntacyo bamubaza kuko nta tegeko yishe,ariko bitandukanye nuko ababyeyi ba Alexis bo bavuga ko yarakwiye kugira ibibazo abazwa kuko yishe amategeko.
Uyu mwana w’umuhungu utaramenyekanye imyirondoro ye akaba yaramenyanye na Alexis nta Telefone afite byibura ngo amwake numero azanjya amubonaho,ariko akaba yari yaramubwiye agace atuyemo,kubera urukundo Alexis yafashe icyemezo cyo kunjya kumushakisha.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment