Umugabo ukomoka muri Australia yemeye gutanga ingwate ku nzu ye ngo arebe ko yabona amafaranga akabakaba amadolari ibihumbi 100 yo kungeresha ubunini bw’igitsina cye. Igitsina cy’uyu mugabo iyo cyahagurutse ngo ntikirenga centimetero 7 ibi abaganga basanga ngo ari uburwayi bwitwa “Micropenis”.
Uyu mugabo ngo azashyura amafaranga ashoboka yose ariko igitsina cye cyongerwe
Arifuza kwishyura ashoboka yose ngo igitsina kingane n’icy’abandi
Muri 2012, uyu mugabo yatanze ibihumbi 45 by’amadolari ngo bamubage ariko biba iby’ubusa ntihagira ikiyongera kuri ruriya rugingo rwe.
Uyu mugabo yasanze icyatumye ntakiyongera ari uko abamubaze hari akanyama batakuruye kandi ariko gafite uruhare runini mu kwiyongera kw’igitsina gabo.
Uyu mugabo yabwiye ikinyamakuru Ninemsn ko akiri umwana yari afite igitsina gifite sentimetero 4.
Yongeyeho ko amaze no gukura nta kintu kigaragara kiyongereyeho. Ubusanzwe abagabo bo muri Australia bafite igitsina kiri hagati ya sentimetero 14.5 na sentimetero 17.5 iyo cyahagurutse.
Abaganga bemeza ko igitsina gabo kizima iyo cyafashe umurego nibura kiba gifite uburebure bwa sentimetero 16.
Amaze kubona ko atanyuzwe n’ubuvuzi yahawe mbere, uyu mugabo yongeye kwishyura ibihumbi 18 by’amadolari , ubu bwo azarekura ibihumbi 50 by’amadolari kuko azibagisha kandi bakamutera ikinya cy’umubiri wose.
Uyu mugabo avuga ko nubwo afite ubuzima bwiza muri rusange, kugira igitsina gito byatumye yumva afite ipfunwe, inshuti ze zikamukwena, kandi ntabashe gutera akabariro neza.
Ibi byose rero nibyo byatumye yemera kwishyura amafaranga akabakaba ibihumbi 100 by’amadolari ariko igitsina kikaba kinini kandi kirekire.
Urukundo
Video Abakobwa Beza
Yemeye kwishyura ibihumbi $100 000 ngo igitsina cye cyongerwe
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment