Shakisha

Video Abakobwa Beza

Afurika y'Epfo:Umugore n’umugabo batemaguraniye mu maso y’abana babo kugeza bicanye bose

by http://urukundo.info
Nkuko byatangajwe kuri Timeslive,umugore witwa Angelique w’imyaka 27 y’amavuko ndetse n’umugabo we w’imyaka 44 y’amavuko bakomoka mu gihugu cy’Afurika Yepfo,bapfuye batemaguranye imbere y’abana babo bato.

Nubwo icyateye amakimbira muri uyu muryango kitaramenyekana,biravugwa ko habaye ukurwana guhambaye mu rugo rwabo kandi ngo bakaba batemaguraniye imbere y’abana babo ,ari umugore ari n’umugabo bose bari bafite ibyuma bari kubirwanisha.

Nkuko byatangajwe na Polisi ,ngo umwe mu bana babo niwe wagiye maze aririra imbere y’ibiro bya Polisi nuko bamubaza icyo yabaye maze ababwira ko Papa we na Mama we bari kurwana,nuko uwo mwana ahita asubira mu rugo maze Polisi nayo iramukurikira bagezeyo basanga bose bicanye,hari imirambo gusa.

Nubwo uyu muryango ngo wagize gutya ukicana,abaturanyi bavuga ko ariwo muryango mu gace batuyemo warubanye neza kandi unakundana,bityo bikaba bikomeje kuba urujijo ikintu cyaba cyabateranyije.

Related Posts by Categories



1 comments:

Robustin MIGABOYIMANA said...

Isi igez aho umwansi ashaka.Imana yonyen niyo myonyene yo kudukiza

Post a Comment