Shakisha

Video Abakobwa Beza

Gushaka ubwa Kabiri Bitanga Amahirwe kuruta ubwa mbere-Ubushakashatsi

Hatandukana abasezeranye kubana bityo bikaba byaba ngombwa ko batandukana bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ubwumvikane buke, cyangwa batahuza ku bintu bitandukanye, maze umuntu akaba yibaza impamvu yatuma yongera gushaka nyuma yo gutandukana n’uwo yariyarihebeye.

Gushaka ubwa Kabiri Bitanga Amahirwe kuruta ubwa mbere-Ubushakashatsi
Umubare munini ugaragaza ko iyo habaye gudandukana kw’abashakanye baba batifuza kuzongera gushaka kuko baba bibuka ibikomere byabayeho

Umubare munini ugaragaza ko iyo habaye gudandukana kw’abashakanye baba batifuza kuzongera gushaka kuko baba bibuka ibikomere byabayeho, mu gihugu cy’ubufaransa ingo 364 zisenyuka buri munsi nk’uko byemezwa na Insee wakoze ubushakashatsi. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu gihugu cy’ubufaransa ingo zubakwa neza mu kigero cy’imyaka 5 muri rusange nk’uko byemezwa n’urubuga « Unions et désunions du couple »,
Kuki habaho gutandukana? Wilfried Rault, umushakashatsi mu bijyanye n’ingo yemeza ko abatandukanye ari umugore n’umugabo ngo iyo bongeye gushaka ariko bakagira amahirwe yo gushakana nabo bahuje ibibazo, abandi bashenye ingo zabo, bagira ingo nziza kuko baba bashaka kwiyibagiza ibyababayeho mu ngo zabanjirije k’uburyo wagira ngo nibwo bwa mbere binjiye m’ukundo.
Anne w’imyaka 43 y’amavuko yarongowe ubwa kabiri mu wi 2011, yariyararongowe bwa mbere mu 2000 imbere y’amategeko, ashakwa na François war’umuhakanyi mu buryo buzwi, Anne avuga ko yari yizeye ko azarambana n’uwo mugabo wa mbere ati ariko ntibyamuhiriye yaje guhurwa abagabo kuko batigeze bamarana imyaka irenze 5. Akomeza avuga ko atigeze abona umunezero kuko ngo n’imibonano yabaga iy’agahato, byatumye yanga umugabo we ahitamo gutandukana nawe.
Ntabwo yicuza urushaka rwa mbere ngo yatekerezaga gusa umwana wabo uburyo azakura atari hamwe n’ababyeyi bombi.
Anne yarongowe ubwa kabiri nyuma y’imyaka 6 atandukanye n’uwa mbere akaba amaze kubyara undi mwana w’umuhungu, akora ibishoboka byose kugirango atazibuka ibyabaye n’urushako rwa mbere kuko ngo akundana n’umugabo we mushya bakaba bubahana.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment